Inama nkuru ya diyoseze (DIOCESIAN COUNCIL)

Kuri uyu wa gatandatu Umwpiskopi wa EAR Kigali Rt. Rev. Nathan Amooti Rusengo yayoboye inama nkuru ya Diyoseze (Diocesan Council).

Abajyanama bagejejweho raporo y’ibyagezweho mu mwaka turangije wa 2022, banarebera hamwe gahunda y’ibikorwa bya 2023 n’indi myaka iri mbere birimo Kuvugurura inyubako ya Cathedral, kwagura umurimo w’ivugabutumwa no gukora ivugabutumwa rijyanye n’umugi (Urban Evangelism), kubaka no gutangiza insengero nshya, n’ibindi bikorwa by’iterambere. Iyi nama yabanjirijwe n’umuhango w’igaburo ryera wayobowe na Bishop Nathan Amooti Rusengo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *